Uko wahagera

USA: Senateri Kamala Harris Aziyamamariza Kuba Perezida


Kamala Harris yasuye Miami mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize wa 2018

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abantu batangiye gutangaza ko baziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ataha bamaze kuba benshi.

Mu ishyaka ry’Abarepubulikani, kugeza ubu ni Perezida Trump wenyine wabivuze. Mu ishyaka ry’Abademokrate ho bamaze kuba benshi kandi bazakomeza kwiyongera.

Abamaze kwimenyekanisha bakomeye ni Senatori Kamala Harris wo muri leta ya California, Senatori Elizabeth Warren uhagarariye leta ya Massachusetts, depite John Delaney wo muri leta ya Maryland, Depite Tulsi Gabbard uhagarariye leta ya Hawai, na Julian Castro wabaye minisitiri w’imiturire mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Barack Obama.

Amatora ataha ya perezida w'Amerika azaba ku italiki ya 3 y’ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG