Uko wahagera

Abamamaje Perezida Trump Baba Barakoranye n'Uburusiya?


Rudy Giuliani ni avoka wa Trump
Rudy Giuliani ni avoka wa Trump

Rudy Giuliani, avoka wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, bwa mbere na mbere yemeye ko bamwe mu bayobozi b’ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2016 bashobora kuba barafatanije n’Uburusiya. Ariko aremeza ko Trump we nta ruhare abifitiyemo.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo CNN, Giuliani yavuze, ati: “Sinigeze mvuga ko nta bufatanye bwabaye. Icyo navuze gusa ni uko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko hari icyaha Perezida Trump yakoreye amategeko ya hano.”

Amagambo ya Giuliani avuguruza ibyo Perezida Trump ahora ashimangira ko ntawigeze afatanya n’Uburusiya kugirango atsinde amatora.

Ayavuze iminsi mike nyuma y’uko ibinyamakuru byo muri Amerika bitangaje ko Paul Manafort, wayoboraga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, yasangiye amabanga arebana n’amatora n’abantu bafite aho bahurira n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya. Nabyo Giuliani yemeza ko Trump atabimenye kugera bisohotse mu binyamakuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG