Uko wahagera

USA: Abakozi ba FBI Barasaba ko "Shutdown" Yarangira


Ikirango cy'ikigo cya FBI muri Amerika
Ikirango cy'ikigo cya FBI muri Amerika

Imilimo imwe n’imwe ya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Government Shutdown, yujuje iminsi 21 ihagaze kubera kubura ingengo y’imali.

Umukuru w’igihugu, Donald Trump, n’inteko ishinga amategeko ntibarabasha kumvikana ku kibazo cy’urukuta ku mupaka w’amajyepfo hagati y’Amerika na Mexique. Perezida Trump avuga ko inteko ishinga amategeko ikomeje kumwima amadolari miliyari hafi esheshatu ayisaba kugirango arwubake ashobora gukoresha ububasha ntahangarwa ahabwa n’amategeko agaca iteka ry’uko igihugu kiri mu makuba kugirango ayabone. Bityo akaba anyuze hejuru y’inteko ishinga amateko.

Uyu munsi, Perezida Trump arateganya ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku kibazo cy’umutekano w’imipaka. Kuri Perezida Trump, kubaka urukuta ari ngombwa rwose kugirango igihugu cye gikumire abashaka kukinjiramo mu buryo bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubwicanyi bigendana nabyo nk’uko abyemeza.

Hagati aho, ishyirahamwe ry’abakozi ba FBI, ikigo cy’ubugenzacyaha cy’Amerika, ryandikiye ibaruwa Perezida Trump n’inteko ishinga amategeko ribasaba kurangiza Shutdown byihutirwa. Baragira, bati: “Umutekano wacu bwite mu rwego rw’amafaranga ni umutekano w’igihugu.”

FBI ifite abakozi ibihumbi 13. Ibihumbi umunani muri bo bari mu bakenewe mu nyungu z’igihugu mu gihe cya Shutdown. Bakora badahembwa. Mu ibaruwa yabo baravuga ko ingaruka zabyo zibamereye nabi cyane. Bati: “Akazi gakomeye FBI ikora gakeneye rwose amafaranga mu maguru mashya.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG