Uko wahagera

Guverinoma y'Amerika Imaze Iminsi Irindwi Ihagaritse Ibikorwa Bimwe


Madame Nancy Pelosi ni we uzayobora inteko ishinga amategeko y'Amerika guher amu kwezi kwa mbere 2019.
Madame Nancy Pelosi ni we uzayobora inteko ishinga amategeko y'Amerika guher amu kwezi kwa mbere 2019.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye gukangisha inteko ishinga amategeko ko niramuka itemeye kumuha amafaranga ayisaba yo kubaka urukuta ku mupaka wa Mexique, ashobora gufunga umupaka agahagarika n’imfashanyo Amerika yageneraga ibihugu bya Honduras, Guatemala, na El Salvador.

Ibingibi Perezida Trump yabitangaje mu rujya n’uruza rw’ubutumwa yandika ku rukuta rwe rwa Twitter aninubira amategeko agenga abimukira. Ni mu gihe hashize iminsi irindwi ibikorwa bya guverinema ayobora bihagaze kubera ko miliyari 5 z’amadolari yasabaga atazihawe. Mu gihe yafunga uyu mupaka habaho igihombo cy’ubucuruzi buwukorerwaho kingana na miliyari zisaga imwe n’igice zinjizwa muri munsi.

Abadepite bakomoka mu ishyaka ry’abademokarate bashinja Perezida Trump kuba nyirabayazana w’iri hagarikwa ry’ibikorwa bya guverinema. Mu byumweru bike bishize, Trump yagaragaye kuri televiziyo yigamba ko ifungwa rya guverinema ntacyo rimubwiye.

Perezida Trump akomeje kwibasira ibihugu bya Honduras, Guatemala, na El Salvador kuko ari byo bikomokamo abimukira benshi baza muri Amerika. Gusa Abakuriye ishyaka ry’abademokarate barimo senateri Chuck Schumer na Nancy Pelosi uzatangira kuyobora inteko ishinga amategeko mu kwezi kwa mbere bibukije Trump ko agomba kuzibukira umugambi we w’urwango afitiye abimukira, kuko ntaho ruhuriye n’umutekano ku mipaka ahora agira urwitwazo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG