Uko wahagera

Tsunami muri Indoneziya Imaze Guhitana Abantu 222


Umutingito ukomeye wateje tsunami, umaze guhitana abantu 222 mu gihugu cya Indoneziya.

Sutopo Purwo Nugroho, uvugira ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibiza ni we wemeje ayo makuru. Avuga ko abagera kuri 843 bakomeretse abandi 28 baburiwe irengero.

Uwo mutigito wibasiye inkombe ya Sunda mu turere dutatu turimo Lampung iri muri Sumatra, Serang na Pandeglang mu gace ka Java mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Jakarta.

Ubuyobozi buvuga ko iyo tsunami yangije ibintu byinshi birimo amazu, amahoteli n’amato agera kuri 350.

Indoneziya yaherukaga kwibasirwa n’imitingito ikomeye mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Icyo gihe uwo mutingito wahitanye abantu 2,500.

Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi gikunze kwibasirwa n’imitingito iherekezwa na tsunami, bihitana ubuzima bw’abatari bake baba barimo na ba mukerarugendo.

Mu mwaka wa 2004 nibwo icyo gihugu cyahue n’umutingito ukomeye cyane wahitanye abagera ku 220,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG