Uko wahagera

Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC Yongeye Gusubikwa


Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na John Pombe Magufuli wa Tanzaniya
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na John Pombe Magufuli wa Tanzaniya

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba yari iteganijwe ku itariki ya 27 z’uku kwezi kwa 12 yasubitswe.

Ibi ni ibyatangarijwe ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzaniya n’uwungirije umunyamabanga mukuru w’uwo muryango bwana Christophe Bazivamo.

Abaperezida ba Kenya, Tanzaniya, Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani y’epfo bari bategerejwe Arusha muri Tanzaniya, ariko itariki nshya bazahuriraho ntiyamenyekanishijwe.

Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uyu muryango barakemanga urunturuntu rukomoka ku makimbirane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ko ariyo yaba idindiza ibikorwa byafasha uyu muryango kugera ku ngamba wiyemeje. Haranavugwa cyane ko iri subikwa ryaba rije nk’ingaruka z’amabaruwa abakuru b’ibihugu bya Uganda n’Uburundi bandikiranye, kimwe n’uko Uburundi bukomeje kwikoma bimwe mu bihugu biri muri uyu muryango bubishinja kubogama mu kibazo cy’amakimbirane mu Burundi.

Gusa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane muri ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko, benshi mu bakuru b’ibihugu bavuze ko batazaboneka kuri iyo tariki iri hagati y’iminsi mikuru isoza umwaka; kandi ko ntaho bihuriye n’ubwumvikane buke buvugwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG