Uko wahagera

HCR Iratabariza Impunzi Zikomoka muri Sudani y'Epfo


Impunzi zikomoka mrui Sudani zivugana n'ingabo z'amahoro za ONU i Bentiu
Impunzi zikomoka mrui Sudani zivugana n'ingabo z'amahoro za ONU i Bentiu

Umuryango mpuzamahanga urengera impunzi HCR urasaba miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi z’amadolari zo kugoboka impunzi zisaga miliyoni ebyiri zikomoka muri Sudani y’epfo. Nyuma y’amakimbirane muri icyo gihugu guhera mu mwaka w’2012, impunzi zikomoka muri Sudani y’epfo zakwirakwiye mu bihugu bitandatu byo mu karere.

Sudani y’epfo ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bahunze amakimbirane mu karere. HCR ivuga ko nibura hari icyizere kuko kuva aho amasezerano y’amahoro yongeye kugererwaho mu kwezi kwa cyenda gushize, ibikorwa by’urugomo n’ihohotera mu mpunzi byari bimaze kugabanuka.

Kuba ingengo y’imari y’imiryango y’ubutabazi yaragabanutse bikabije byatumye ibikorwa by’ubutabazi mu mpunzi byari ku rutonde rw’ibyihutirwa bigabanuka. Haba mu mashuri mu nkambi abarimu baragabanijwe, n’ibikoresho by’amashuri biragabanuka. Abaganga nabo bavuga ko nta miti yo kwita ku barwayi mu nkambi.

Mu gihe nta gihindutse, HCR ivuga ko n’ibiribwa byatangwaga ku mpunzi byazagabanywa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG