Uko wahagera

Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza Yemeye Kuzava ku Butegetsi


Theresa May avugana n'abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 13 y'ukwa 12, 2018.
Theresa May avugana n'abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 13 y'ukwa 12, 2018.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yatangaje ko azava ku butegetsi mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu aba mu mwaka w’2022. Yabivuze mbere y’uko yitabira ibiganiro ku bwumvikane bw’uburyo igihugu cye cyava mu muryango w’ibihugu by’i Burayi.

Avugana n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi, ahabera ibyo biganiro, May yatangaje ko ubutumwa azanye, bukubiye mu byavuye mu mpaka yagiranye n’abadepite bo mu gihugu cye. Bamwe muri abo badepite badahuza n’umugambi we wo kuvana Ubwongereza muri uwo muryango, bakeka ko bizatera icyuho mu bukungu bw’igihugu. Abo ni bo basabaga ko yeguzwa akava ku buyobozi, ku buryo yakize iyo nkubiri bibanje kunyuzwa mu matora.

Theresa May avuga ko bihagije kwagura isoko ry’ubucuruzi hagati y’Ubwongereza n’ibihugu bya Irlande na Islande, aho kuguma mu muryango w’Uburayi. Gusa, kuva muri uwo muryango bizateza igihugu cya Irlande igihombo gikomeye, kuko ibihugu by’i Burayi bizajya bisaba umusoro uhanitse kuri za gasutamo zihuza ibi bihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG