Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ejo kuwa kabiri yaraburiye uwo ari we wese wagerageza gutera igihugu cye, kabone n'ubwo yaba yishyingikirije indagu, ko yazabyicuza mu mateka. Ayo ni amwe mu magambo bwana Kagame yatangarije ingabo z'u Rwanda, ubwo yasozaga imyitozo ya gisilikari mu ntara y'Uburasirazuba. Muri uwo muhango, Perezida Kagame yari yambaye imyenda ya gisilikare, yumvikana agira ati:
Nk'uko umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yabitangarije Ijwi ry'Amerika, iyo myitozo yamaze amezi atatu, yari igamije gukaza ubushobozi bw’abasilikare muri iki gihe.
Facebook Forum