Uko wahagera

USA: Umurusiyakazi Butina Yemeye ko Yari Maneko


Maria Butina ari kumwe n'umudepite w'Umurusiya Alexander Torshin muri 2012
Maria Butina ari kumwe n'umudepite w'Umurusiya Alexander Torshin muri 2012

Umurusiyakazi Maria Butina yagiranye n’ubushinjacyaha bw’Amerika amasezerano yo kwemera icyaha.

Butina w’imyaka 30 y’amavuko aregwa kugambanira Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa kalindwi gushize, abagenzacyaha bamushinja kuba mu gihugu ari maneko w’Uburusiya. Bavuga ko yari yihishe inyuma y’ibikorwa bisanzwe mu buzima agamije gucengera imiryango itandukanye, irimo ibogamiye ku ishyaka ry’Abarepubulika, mu rwego rwo kunekera Uburusiya.

Ejo kuwa gatatu, Maria Butina azitaba urukiko kugirango yemeze amasezerano yagiranye n’ubushinjacyaha. Urubanza rwe ntaho ruhuriye n’anketi z’umushinjacyaha wihariye Robert Mueller umaze amezi 19 areba uko Uburusiya bwivanze mu matora Donald Trump yatsinze mu 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG