Uko wahagera

Imyigaragambyo yo mu Bufaransa Imaze Kwangiza Byinshi


Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo mu Bufaransa yaryamiye amajanja.
Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo mu Bufaransa yaryamiye amajanja.

Iki ni icyumweru cya kane igihugu cy’Ubufaransa kimaze cyugarijwe n’imyigaragambyo yiganjemo urugomo rudasanzwe. Agatsiko k’insoresore ziyise “Gilets jaunes” zitsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa, zirirwa mu mihanda zihutaza ibyo zihuye na byo byose. Ziramagana gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kurengera ibidukikije.

Inzego z’umutekano na zo zimaze ibyo byumweru byose nta gahenge zakajije umurego mu gukumira izo nsoresore. N’ubwo mu Bufaransa bimenyerewe ko iyo abaturage bumvise akantu gato bahita birukira mu mihanda bakigaragambya, iyi myigaragambyo yo igeze ku rwego rutari rwarigeze rwumvikana mu myaka ikabakaba 50. Abantu bane bamaze kwitaba Imana, ababarirwa mu majana barakomeretse, amaduka yaracujwe, n’ibirango by’umurage na byo birasenywa. Abakora umwuga w’ubucuruzi cyane cyane mu mujyi wa Paris bararira ayo kwarika kubera igihombo batewe n’iyo myigaragambyo.

Paris ni umujyi wakundaga gusurwa na ba mukerarugendo benshi mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ariko kuri ubu umubare w’abiteguraga kuhajya wagabanutse cyane.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’icyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imisoro kuri peterori na mazutu byangiza ikirere, hakimakazwa umuco wo gukoresha ibikomoka ku ngufu bitangiza ikirere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG