Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Greta Van Susteren yaganiye na Perezida w'Amerika Donald Trump mu gihe cy'inama y'itsinda rya G20 yabereye muri Argentine.
Greta: Bwana perezida turi hano muri Argentina kandi Amerika, Canada na Mexico basinye amasezerano mashya y'ubucuruzi avugurura NAFTA.
Trump: Ni byo koko.
Greta: Kimwe mu biyagize harimo ibyo gukora amamodoka, ibyuma byazo. Mu buryo bumwe canke ubundi ibi byaba hari icyo bizakemura ku bibazo Amerika ifite birimo ifungwa ry'uruganda rwa sosiyete General Motors rizatuma abantu ibihumbi 14 batakaza imirimo?
Trump: Ni byo ariko ahubwo si ibyo gusa. Bizafasha inganda z'amamodoka gukomeza gukora. Kimwe mu byo nashakaga ni inganda zikora amamodoka muri rusange; aha ndavuga imirimo, inganda- sinshaka ko ziva muri Amerika. Ibyo ni ingenzi cyane kuri njye kumva ko zitazava muri Amerika. Rero ndibaza ko igihambaye cyane muri aya masezerano mashya nita USMCA. Mu by'ukuri icyiza ni uko nta nganda zizagenda aya masezerano naramuka asinywe. Tugomba kubinyuza mu nteko kandi nibyemezwa, kandi ndabyizeye, bizaba ari byiza cyane; kandi nibitanakunda; n'ubu uko ameze ntacyo adutwaye.
Greta: Nk'uko muvuga ko Ubushinwa ari kimwe mu bihugu bishaka guhigika Amerika; kuri ubu burimo kwagura ibikorwa byabwo. Bageze mu majyaruguru ya Afurika, barimo kubaka ikiraro cy'agatangaza muri Pakistani, bafite amasezerano akomeye, gushora imari muri Panama n'Amerika y'Epfo. Barasa nk'aho basatira Amerika cyane. Nta gushidikanya ugira ku ntego z'Ubushinwa? Nta mpungenge biguteye?
Trump: Ndibaza amafaranga yabo agiye kugabanuka ugereranyije n'ayo bafite ubu, kuko ubungubu amasezerano ndimo nkora dufite miliyari 250 z'amadolari bihwanye na 25%. Bisobanuye ko tugiye kwinjiza ama miliyari n'amamiliyari y'amadolari, icyongeyeho nshobora kuyakuba inshuro 2 nkongera nkayakuba kabiri. Kandi ntibakongera gukora nk'ibyo bakoraga abandi baperezida kubera ko wanarebera ku birimo kuba ku Bushinwa. Sinifuza kubikora ariko ubu ibyabo ntibigenda neza nk'uko byahoze, kandi ndatekereza twe nta kibazo.
Greta: Ariko ku ngingo y'umutekano w'igihugu, urabona ko ishoramari ryabo muri Amerika y'Amajyepfo no ku isi yose, birasa nk'aho barimo gushinga imizi hirya no hino mu isi.
Trump: Ndabizi, ariko bafite ibibazo by'amadeni kandi bagomba kwishyura iyo myenda. Barimo barakoresha amafaranga y'umurengera. Ese biranejeje? Ahari navuga nti oya, ariko nzi ko bibahenze kandi ahenshi nta nyungu bazahavana.
Greta: Wendaga kubonana na perezida Putin, cange warabipanze ariko uza kubisubika. Mwaba mwarahuye, ese gahunda mwari mufitanye ni iyihe?
Tump: Eeh narabivuze, ariko mu by'ukuri urebye ibyabaye kuri Ukraine ku mato yabo n'abasare, ntibyari igihe ciza cyo guhura. Ndibwira ko tubanye neza, kandi tuzakomeza kubana neza n'Uburusiya, Ubushinwa n'ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Ni ikintu cy'ingenzi. Tuzabonana mu gihe gikwiye.
Greta: Mwaba mutekereza afite iyihe migambi kuri Ukraine? Ese kuki yafashe amato yabo?
Trump: Sinamenya ibyo atekereza, nta n'undi wabibasha, kandi we azi icyo agambiriye, ariko hari ibyo tutakwemera ko biba; urumva, ariko sinabimushyigikiramo.
Greta: Kimwe mu bibazo ku bukungu bw'isi ni imihindagurikire y'ikirere. Ni byo birimo kuganirwaho hano. Waba uhagaze he kuri iyi ngingo n'ingaruka yagize ku bukungu bw'isi?
Trump: Biroroshye, ndifuza ikirere gisukuye n'amazi y'urubogobogo kuri uyu mubumbe. Dushaka amazi asukuye kandi ni yo dufite. Twabungabunze ibidukikije kandi ni na byo nifuza. Ariko nanone sinavana igihugu mu bucuruzi ngo ni ukugendera ku bipimo rimwe na rimwe bitanagize icyo bivuze. Urebye Ubushinwa n'ibindi bihugu bifite umwuka wanduye, ntibohereza umwuka mwiza muri Amerika. Abantu babyima amaso ariko bigenda bigaruka. Twe turaba dufite umwuka mwiza ariko bo ntawo, kandi birahenda. Ukuri guhari ni uko, twifitiye umwuka mwiza, ariko ntituzatakaza amamiliyari y'amadolari ngo mu gushakira abandi umwuka mwiza aho kuwishakira. Uzi ko njye politike yanjye iroroheje, Amerika mbere y'ibindi byose. Tukabifatanya ariko no kuba umuturanyi mwiza w'ibindi bihugu. Ariko tugomba kwikundwakaza, ni uko bimeze.
Greta: Iby'imihindurikire y'ikirere waba uri bubiganirizeho Perezida Xi?
Trump: Turabivugaho, hari byinshi turimo kuganira. Ubucuruzi ni yo ngingo y'ibanze turimo kuganiraho, ni bwo abantu bafitiye inyota, ubwo rero agomba kugira icyo akora ku kirere cyabo. ndizera kandi ko abigenza atyo. Ni inshuti yanjye akaba n'umuntu mwiza ariko hari n'ibyo tutavugaho rumwe. Byongeye kandi banyunyuje imitsi y'igihugu cyacu imyaka myinshi ariko ntibizongera ukundi.
Greta: Noneho ku bukungu bw'igihugu cyacu, mu cyumweru gitaha hazaba impaka ku ngengo y'imari muri Kongre y'Amerika, ndetse no gutora byatuma ibikorwa bya guverinema bihagarara. Mbere na mbere muratekereza ko ibikorwa bya guverinema bishobora guhagarara kandi byaba byagira ingaruka ku bukungu bw'isi?
Trump: Sinakubwira ko ibikorwa bizahagarara kuko ntawubizi cyakora nakubwira ko tugiye kugira umutekano ku mipaka. Tugiye gukaza umutekano ku mipaka kandi wabonye ko ingamba twafatiye abisukiranyaga baza mu gihugu cyacu none batangiye gusubirayo. Tugiye kugira umutekano. Ntitwakwemerera abantu kuza mu gihugu cyacu mu buryo butemewe. Hazajya haza gusa ababikwiriye. Ntubizi ko dukeneye abantu se? Ikigero cy'abadafite imirimo kiri hasi cyane kurusha uko byigeze kubaho mu myaka 51. Dukeneye abantu mu gihugu. Hari ibigo byinshi birimo kuza iwacu, minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Abe yambwiye ko bagiye kuzana inganda 2 zikomeye zikora amamodoka, ushobora kuba utabyumva kenshi ariko hari byinshi nk'ibyo birimo kuba. Ubukungu bwacu ntibwigeze buba bwiza kuruta uko buhagaze ubu. Turimo turakora ibihambaye, birigaragaza. Kandi hari byinshi byiza birimo gukorwa.
Facebook Forum