Uko wahagera

Icyifuzo cya Trump cyo Gukumira Abimukira Cyateshejwe Agaciro


Abimukira bageze ku mupaka w'Amerika bashaka uko bakwambuka
Abimukira bageze ku mupaka w'Amerika bashaka uko bakwambuka

Umucamanza ku rwego rw’igihugu yafashe icyemezo gitesha agaciro icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Perezida Trump cyo gukumira abimukira binjira muri Amerika batanyuze kuri gasutamo.

Perezida Trump yari yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zikumira abimukira bambukira ku mupaka w’igihugu cya Mexique. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahise ishyikiriza ikirego ubucamanza isaba ko ibyo Perezida Trump yavugaga byateshwa agaciro.

Kuri uyu wa mbere ni bwo umucamanza Jon Tigar yanzuye ko inteko ishinga amategeko yasobanuye iyi ngingo neza. Iyo ngingo igira iti, uwo ari we wese waba ageze ku butaka bw’Amerika nta kuvangura, afite uburenganzira bwo kuba yasaba ubuhungiro muri iki gihugu. Bityo, ko ibyo Perezida Trump yavugaga ntaho bihuriye n’ibigenwa n’amategeko kuri iyi ngingo. Umucamanza Tigar avuga ko iri tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, rizarengera abimukira bahunga urugomo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bihugu byabo.

Abimukira bagera ku bihumbi bitatu bageze ku mupaka wa Mexique. Gusa Perezida Trump yohereje abasirikari kuri uyo mupaka kugira ngo bakumire aba bimukira. Perezida Trump avuga ko aba bimukira ari abagizi ba nabi bagabye igitero kuri Amerika.

Ku rundi ruhande, aba bimukira bo bavuga ko batagenzwa n’urugomo, ko baje kwisabira ubuhungiro muri Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG