Uko wahagera

ONU Yakuriyeho Ibihano Eritereya


Abayobozi ba Eritereya, Etiyopiya na Somaliya baganira ku mahoro y'akarere batuyemo.
Abayobozi ba Eritereya, Etiyopiya na Somaliya baganira ku mahoro y'akarere batuyemo.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yatoye umwanzuro ukuraho ibihano byari byarafatiwe Eritereya mu 2009. Ibyo bihano byabuzaga Eritereya kugura intwaro mu mahanga. Byategekaga amahanga gufatira imitungo y’icyo gihugu, kandi bikabuza abategetsi bacyo gutembera mu mahanga.

ONU yari yarahannye Eritereya iyirega gutera inkunga imitwe yitwara gisilikali yo muri Somaliya. Umwanzuro wemejwe uyu munsi n’ibihugu byose 15 bigize Inteko uvuga ko kubikuraho bitewe n’uko umubano wongeye kuba mwiza hagati ya Eritereya na Etiyopiya, nyuma y’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byashyizeho umukono mu kwezi kwa cyenda gushize muri Arabiya Sawudite.

Muri iki gihe Etiyopiya iri mu bihugu by’Afurika bifite icyicaro cy’imyaka ibili mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi. Yari yaratangiye gusaba mu kwa karindwi ko Eritereya idohorerwa. Umushinga w’umwanzuro watowe uyu munsi wateguwe n’Ubwongereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG