Uko wahagera

Kuki Televiziyo CNN Yareze Ubutegetsi bwa Perezida Trump?


Uko byari byifashe umunyamakuru Jim Acosta yanga kwamburwa mikoro n'ijambo muri Perezidansi y'Amerika, tariki ya 7.11.2018
Uko byari byifashe umunyamakuru Jim Acosta yanga kwamburwa mikoro n'ijambo muri Perezidansi y'Amerika, tariki ya 7.11.2018

Televiziyo y’inyamerika CNN yashyikirije urukiko ikirego ikurikiranyemo ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump. Iyi televiziyo isaba ko umunyamakuru wayo Jim Acosta yasubizwa uburenganzira yambuwe bwo gukurikirana amakuru y’ibibera muri Perezidansi y’Amerika nta nkomyi. Iki kirego cyashyikirijwe urukiko rwa Washington, kivuga ko iki cyemezo cya Perezida Trump kibangamira itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Jim Acosta yari amenyerewe nk’umunyamakuru w’inararibonye muri uyu mwuga ubaza ibibazo bitorohera abayobozi gusubiza.

Kuwa Gatatu ushize ubwo uyu munyamakuru Acosta yabazaga Perezida Trump kwisobanura ku kibazo yivugurujeho cyane cy’uko abimukira baza muri Amerika ari abagabye igitero ku gihugu. Perezida Trump ntiyamusubije, ahubwo yasabye ko uwo munyamakuru Acosta yamburwa mikoro. Ibiro bya Perezida Trump bishinja Acosta ko yanze gusubiza mikoro, ahubwo agahangana n’umukozi washakaga kuyimwambura. Perezidansi y'Amerika irahakana ibikubiye muri icyo kirego televiziyo CNN yashyikirije ubucamanza.

Kuva Perezida Trump yajya ku butegetsi yakomeje kwibasira itangazamakuru, n’abanyamakuru ubwabo, abashinja ko ibyo bakora ari itangazabinyoma bimusebya gusa. Mu minsi ishize, Trump yashishikarije abayoboke be kwibasira abanymakuru abita abanzi b’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG