Uko wahagera

USA: FBI Itangaza ko Ibyaha by'Urugomo Byiyongera


Uyu mugabo arimo guhanagura amagambo atukana yanditswe ku musigiti muri Leta ya California
Uyu mugabo arimo guhanagura amagambo atukana yanditswe ku musigiti muri Leta ya California

Imibare y’urugomo rushingira ku nzangano rwazamutse ku kigero cya 17 ku ijana mu gihe cy’umwaka umwe gusa muri Amerika. Ibi byaherukaga mu mwaka w’2001 ubwo Amerika yagabwagaho ibitero by’iterabwoba.

Ikigo gishinzwe ubugenzacyaha cy’Amerika FBI gitangaza ko, uyu mwaka, amadosiye y’ibyaha by’urugomo ibihumbi birindwi yiyongeye ku yari asanzwe. Mu myaka itatu ishize inzangano zibasira abarabu n’abayahudi ziyongereye ku buryo budasanzwe.

Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe intagondwa y’umuzungu yivuganye abantu 11 basengeraga mu ihekaru yo mu mujyi wa Pittsburg muri Leta ya Pennsylvania mu byumweru bibiri bishize.
Mu mpamvu zituma abantu benshi bibasirwa, ku isonga haza ivanguramoko, ivanguramadini n’ivanguraruhu. Mu mwaka ushize, abirabura basaga ibihumbi bibiri baribasiwe, naho umubare w’abarabu bibasirwa na wo wikubye kabiri.

Inzangano zishingira ku myemerere zazamutse ku kigero cya 23 ku ijana. Inzangano zibasira abayahudi zazamutse ku kigero cya 37 ku ijana. Abarabu batuye muri Amerika na bo bakomeje kwibasirwa n’urwo rugomo ku buryo ubugenzacyaha bwakiriye amadosiye agera kuri 273 uyu mwaka.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku mibanire y’abantu cyo muri kaminuza ya San Bernardino yo muri Leta ya Californiya kivuga ko iyo mibare y’urugomo rushingira ku nzangano n’irondabwoko ikomeza kwiyongera. Ubuyobozi buriho muri Amerika burasabwa gutegura ibiganiro byagarura umwuka mwiza mu baturage kugira ngo urugomo rube rwahagarara burundu, n’abaturage bongere kubana neza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG