Uko wahagera

USA: Abimukira ni Ikibazo Cyahagurukije Abakandida mu Matora


Abo bimukira baturuka muri Amerika yo hagati bagera ku 4.000 baracyari mu gihugu cya Mexique
Abo bimukira baturuka muri Amerika yo hagati bagera ku 4.000 baracyari mu gihugu cya Mexique

Abimukira bava mu bihugu byo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abo bimukira bagera ku 4.000 baracyari mu gihugu cya Mexique, aho bakora urugendo rwa kilometero zisaga 200 ku munsi. Mu rugendo barimo ariko bugarijwe na ba rusahuriramunduru babategera mu nzira bakabacuza impamba bimukanye. Kandi no muri Amerika aho berekeza nta cyizere ko bazakirwa neza.

Uwahoze ari perezida w’Amerika Barack Obama na perezida w’ubu Donald Trump ntibavuga rumwe kuri aba bimukira. Ibi babigarutseho cyane ubwo bamamazaga amashyaka bakomokamo mbere y’amatora y’abazajya mu nteko ishinga amategeko na sena n’izindi nzego ateganijwe kuri uyu wa kabiri.

Perezida Trump yohereje abasirikari ku mupaka avuga ko bagomba gukumira abo bimukira afata nk’abagabye igitero kuri Amerika. Perezida Trump kandi avuga ko abo bimukira buzuyemo abagizi ba nabi n’abanyarugomo kandi ko nta kaze bazahabwa muri Amerika.

Abanyamakuru bakurikirana iby’urugendo rw’abo bimukira ariko bavuga ko umubare munini w’abo bimukira wiganjemo abagore n’abana kandi ko bigaragara ko bahunze ibibazo bibugarije mu bihugu bakomokamo, batagenzwa n’ubugizi bwa nabi.

Ubwo uwahoze ari perezida w’Amerika Barack Obama yamamazaga ishyaka rye ry’abademocrate muri leta ya Indiana, yanenze perezida Trump ko ari kubiba inzangano mu banyamerika, abangisha abimukira kandi ko bitari ngombwa ko yohereza abasirikari ku mupaka bajya gukumira abimukira nk’aho ari abanzi bagabye igitero ku gihugu.

Abo bimukira ntibacitse intege, baracyakomeje urugendo basigaje ibilometero bisaga 1500 ngo bagere ku mupaka uhuza Amerika na Mexique. Gusa bamwe muri bo bamaze guhabwa ubuhungiro muri Mexique, naho abandi baracyakomeje urugendo bagana muri Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG