Bwana Filipo Mpayimana wigeze kubaho umukandida wigenga mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka mu 2017 mu Rwanda yatangaje ko ashinze ishyaka rya Politiki. Iryo Shyaka Bwana Mpayimana yaryise PPR ( Parti pour le Progres du Peuple Rwandais) ni ukuvuga ishyaka riharanira iterambere ry'abanyarwanda.
Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Mpayimana yasobanuye impamvu y’iri ariko uko hagamijwe gusigasira ibyagezweho himakazwa indangagaciro za demokarasi.
Bwana Mpayimana w’imyaka 48 y’amavuko atangaje ko ashinze ishyaka nyuma y’aho yiyamamarije imyanya ikomeye ubugira kabiri adatorwa. Mu 2017 yari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aratsindwa. Muri uyu mwaka na bwo wa 2018 yiyamamarije kuba umudepite na bwo nk’umukandida wigenga aratsindwa. Uko abisobanura birasa nk’aho gushinga iri shyaka ari umwanya wo kwisuganya no gushaka ingufu.
Ishyaka PPR Kugira ngo ribashe kwandikwa byibura rirasabwa abarwanashyaka 200, abatari munsi ya batanu muri buri karere. PPR rije risanga andi mashyaka agiye kumara imyaka itari mike ateremerwa ku butaka bw’u Rwanda nka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire na PDP Imanzi rya Deo Mushayidi uri muri gereza.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amashyaka n’imitwe ya politiki 11 byemewe n’amategeko.
Facebook Forum