Uko wahagera

Isiraheli Ntizirukana Abimukira b'Abanyafurika


Abimukira b'Abanyafurika muri Isiraheli
Abimukira b'Abanyafurika muri Isiraheli

Isiraheli yahagaritse umugambi wayo wo gucyura ku ngufu abimukira. N’ubwo Isiraheli izibukiriye uyu mugambi yari imaranye iminsi ariko, abimukira basaga ibihumbi 40 baracyari mu gihirahiro bibaza niba bazemererwa uburenganzira bunyuze mu mategeko bwo gutura muri icyo gihugu cyangwa se niba bazabwimwa.

Umwe mu bimukira bakomoka muri Eritereya witwa Michael Afowerki, yahungiye muri Israheli nta kintu na kimwe afite. Yararaga mu ishyamba abantu basohokeramo, nyuma y’imyaka 8 ahamaze, ubu yibarutse abana babiri kandi avuga igiheburayo (ururimi rukorewhsa muri Isiraheli) adategwa. Gusa, aracyafite impungenge ko yaba we n’abana be bashobora kuba bahambirizwa bagacyurwa ku ngufu umunota ku wundi.

Abanyafurika basaba ubuhungiro muri Isiraheli bari bamaze iminsi mu rujijo, n’ubwo urukiko rw’ikirenga muri icyo gihugu rwemereye abana bakomoka kuri abo bimukira uburenganzira bwo kujya mu mashuri. Nyamara, hari ibindi batemerewe nko kwivuza ku buntu, nk’uko bikorerwa abandi bana bose muri Israheli.

Abimukira bahabwa uburenganzira bwo gukora kandi bagasabwa umusanzu nk’uwo abenegihugu batanga hatitawe ku burenganzira abana babo bahabwa bwakagombye kuringanizwa n’abana b’abanyaisiraheli.

N’ubwo abo bimukira bahawe icyizere cy’uko batazacyurwa ku ngufu, abenshi muri bo baracyafite inzozi zo kuzasubira mu bihugu bakomokamo ku mugabane wa Afurika mu gihe bizaba bigarutsemo amahoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG