Uko wahagera

Ni Nde Trump Yakwima Ubwenegihugu Yavukiye muri Amerika?


Amerika si cyo gihugu cyonyine kigira iryo tegeko kuko hari ibindi bihugu 30 ku isi na byo umwana uvukiyemo afata ubwenegihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, avuga ko yifuza kwambura ubwenegihugu impinja zivukira ku butaka bw’Amerika kandi ababyeyi babo atari abimukira.

Mu butumwa bwanyuze kuri televiziyo HBO, Perezida Trump yumvikana avuga ko ateganya guca burundu iyo ngingo yemerera umwana wavukira ku butaka bw’Amerika guhabwa ubwenegihugu. Yumvikana avuga ati: “Ni twe gihugu cyonyine abantu baza bakabyara ubundi umwana agahabwa ubwenegihugu…” ati: “ibyo bigomba kurangira rwose.” Ariko kandi Amerika si cyo gihugu cyonyine kigira iryo tegeko kuko hari ibindi bihugu 30 ku isi na byo umwana uvukiyemo afata ubwenegihugu.

Kuvana iyi ngingo mu gitabo cy’itegekonshinga rimaze imyaka iri have hafi 250, bishobora kutamworohera. Ahubwo ni icyifuzo gusa kuri perezida Trump kuko byamusaba inzira ndende yanyuzwa no mu rukiko.

Perezida Trump n’abamushyigikiye n’ubundi bamaze ibyumweru bibiri bakajije umurego mu kwikoma abimukira. Ni nako bihaniza impunzi ziri mu rugendo rurerure zihunga ibihugu byo muri Amerika yo hagati zerekeza ku mupaka wa Amerika.

Perezida Trump avuga ko afata aba bimukira nk’abagabye igitero kuri Amerika ku buryo yatanze itegeko ryohereza imitwe y’abasirikari basaga 5200 ku mupaka mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi ntero ni na yo ikoreshwa cyane ubwo Perezida Trump n’abamushyigikiye bamamaza ishyaka ryabo ry’Abarepubulika mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko mu cyumweru gitaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG