Uko wahagera

Riek Machar Ntazitabira Ibirori by'Amazerano y'Amahoro i Juba


Perezida wa Sudani Omar al-Bashir ashyikriza ishimwe Riek Machar kuba yarasinye amasezerano y'amahoro na Salva Kiir muri Sudani y'Epfo.
Perezida wa Sudani Omar al-Bashir ashyikriza ishimwe Riek Machar kuba yarasinye amasezerano y'amahoro na Salva Kiir muri Sudani y'Epfo.

Kuwa kabili w’icyumweru gitaha, Leta ya Sudani y’Epfo izakora ibirori bikomeye byo kwishimira amasezerano y’amahoro ya nyuma na nyuma.

Ikibazo ni uko umukuru w’inyeshyamba, Rieck Machar, kugeza ubu yanze gusubira i Juba, kugirango atangire imilimo ye ya visi-perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gusangira ubutegetsi. Avuga ko atarizera umutekano we muri uwo murwa mukuru, agashaka gutahuka ari uko yifitiye umutwe w’ingabo ze zo kumurinda.

Uretse ibyo, imirwano ntiyahagaze 100%. Imfungwa za politiki ntizirafungurwa. Mu magambo make, ibyo amasezerano y’amahoro ateganya ntibirangira gushyirwa mu bikorwa. Ababikurikiranira hafi bafite impungenge ko intambara ishobora kubura na none ku rwego rukomeye.

Kuva mu 2013, intambara hagati ya leta ya Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba z’uwahoze ari visi-perezida we, Rieck Machar, yahitanye abantu bagera ku bihumbi 400.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG