Uko wahagera

Etiyopiya Yabonye Perezida wa Mbere w'Umugore


Sahle-Work Zewde ni we mugore wa mbere ugizwe perezida wa Etiyopiya .

Ubutegetsi bwa Etiyopiya buri ahanini mu maboko y’inteko ishinga amategeko. Ni yo ivamo guverinoma na minisitiri w’intebe. Perezida wa Repubulika ni umwanya w’icyubahiro.

Bwa mbere muri Etiyopiya, umukuru w’igihugu watowe ni umugore Sahle-Work Zewde.

Uyu mutegarugoli w’imyaka 68 ni inararibonye mu by’ububanyi n’amahanga. Hagati y’umwaka w’1989 n’uw’2006, yahagarariye Ethiopia nk’ambasaderi mu bihugu birindwi by’Afurika, Ubufaransa na UNESCO (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, siyansi n’umuco).

Yabaye kandi intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye anayobora ingabo z’amahoro muri Repubulika ya Centrafrika (BINUCA). Muri iki gihe yari intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu Muryango w’Afurika Yibumbye. Muri iyi myanya itatu yari ku rwego rw’umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU.

Sahle Work yatorewe manda y’imyaka itandatu ku bwiganze bw’abagize inteko ishinga amategeko ya Etiyopiya. Asimbuye Perezida Malatu Teshome. Itorwa rye rije rishimangira impinduramatwara ya politiki ya Etiyopiya yatangijwe na minisitiri w’intebe Abiy Ahmed. Birimo guha abagore uruhare rugaraga mu nzego zifata ibyemezo.

Muri guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20 yashyizeho mu cyumweru gishize, harimo abagore icumi. Bwa mbere mu mateka ya Ethiopia kandi, minisitiri w’ingabo mushya ni umugore na minisiteri nshya ishinzwe amahoro nayo iyobowe n’umugore.

Ubutegetsi bwa Etiyopiya buri ahanini mu maboko y’inteko ishinga amategeko. Ni yo ivamo guverinoma na minisitiri w’intebe. Perezida wa Repubulika ni umwanya w’icyubahiro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG