Uko wahagera

Icumbi rya Konsul w'Arabiya Sawudite muri Turkiya Yasatswe


Abagenzacyaha ba Turkiya bageze kuri konsula y'Arabiya Sawudite
Abagenzacyaha ba Turkiya bageze kuri konsula y'Arabiya Sawudite

Muri Turkiya, abagenzacyaha basubiye na none uyu munsi gukora anteti muri konsula y’Arabiya Sawudite mu mujyi wa Istanbul ku izimira ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi. Bari bayisatse mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru amasaha arenga umunani kugera kuwa kabiri mu gitondo.

Uyu munsi kandi basatse bwa kabiri n’icumbi ry’umuyobozi wa konsula, Konsul Mohamed al Otaibi, riri hafi aho. Naryo bari bari barikozemo anketi bwa mbere ejo kuwa gatatu.

Ubundi izi nyubakwa zombi ni ntavogerwa. Zirengerwa n’amasezerano mpuzamahanga ya dipolomasi. Ariko Arabiya Sawudite yatanze uruhushya, yohereza n’itsinda ry’abagenzacyaha bafatanya na bagenzi babo ba Turkiya.

Jamal Khashoggi yazimiye ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa cumi. Abayobozi ba Turkiya bavuga ko yiciwe muri konsula y’Arabiya Sawudite yo mu mujyi wa Istanbul. Arabiya Sawudite yo irabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG