Uko wahagera

Komisiyo Mpuzamahanga ku Mvururu z'Amatora muri Zimbabwe


Kgalema Motlanthe yabaye perezida w'Afurika y'Epfo mu gihe gito.
Kgalema Motlanthe yabaye perezida w'Afurika y'Epfo mu gihe gito.

Muri Zimbabwe, komisiyo yigenga yo gukora anketi ku mvururu za nyuma y’amatora yatangiye kumva abatangabuhamya. Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku italiki ya 30 y’ukwa kalindwi gushize. Nyuma y’iminsi ibili, abatavuga rumwe na guverinoma bakoze imyigaragambyo i Harare basaba ko amajwi atangazwa vuba. Abasilikali babarashe bakoresheje amasasu y’intambara bapfamo barindwi.

Ku italiki ya 29 y’ukwa munani, Perezida Emmerson Mnangagwa yayishyizeho komisiyo yigenga, ayishinga kumenya uko byagenze n’abarashe abaturage. Komisiyo igizwe n’abantu barindwi. Uwa mbere ni uyiyoboye, Perezida Kgalema Motlanthe wategetse Afrika y’Epfo kuva mu kwezi kwa cyenda 2008 kugera mu kwa gatanu 2009.

Abandi ni Umunyanigeriya Emeka Anyaoku wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Commonweath, General Davis Mwamunyange wabaye umugaba w’ingabo za Tanzania, n’umunyamategeko w’Umwongereza Rodney Dixon wabaye umujyanama wa Guverinoma ya Kenya mu manza za Perezida Uhuru Kenyatta na visi-perezida we William Ruto mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Ruhoraho. Komisiyo irimo kandi abanyazimbabwe batatu b’abahanga mu bya politiki n’iby’amategeko Charity Manyeruke, Lovemore Madhuku na Vimbai Nyemba.

Perezida Mnangagwa yahaye iyi komisiyo manda y’amezi atatu. Bamwe mu bo komisiyo yatangiye kumva ni abarokotse ubwicanyi bwo mu kwezi kwa munani gushize n’abavuga ko imyigaragambyo yononnye imitungo yabo. Bose basaba impozamarira n’indishyi z’akababaro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG