Uko wahagera

Etiyopiya: 50 ku Ijana y’Abagize Guverinema ni Abagore


Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya irimo abagore 10.

Atangaza iyo guverinema, minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yavuze ko icyemezo cyo gushyira abagore benshi muri guverinema kigamije guhinyuza abasanzwe bibwira ko abagore badashoboye kuyobora. Yavuze ko bibaye ubwa mbere Etiyopiya igira abagore benshi ku rugero rwa 50 ku ijana muri guverinema mu mateka.

Icyo cyemezo cya ministiri w’intebe Ahmed kije gikurikira izindi mpinduka amaze gutangiza mu nzego zitandukanye zirimo iza politike n’ubukungu kuva agiye k’ubutegetsi. Guverinema nshya ya Etiyopiya yavuye ku ba ministiri 28. Umwe mu bagore bahawe ministeri zikomeye ni Aisha Mohammed Musa wagizwe ministiri w’ingabo.

Etiyopiya yiyongereye ku bindi bihugu birimo ibyo mu burengerazuba bw’isi nk’Ubufaransa na Canada bifite abagore bagera cyangwa barenga igipimo cya 50 kw’ijana muri guverinoma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG