Uko wahagera

Kuki Abasirikari ba Etiyopiya Batishimiye Umushahara?


Abiy AHmed asinya amasezerano na Arabiya Sawudite mu mujyi wa Jeddah mu kwezi gushize

Minisitiri w’intebe muri Etiyopiya Abiy Ahmed yakiriye abasilikali bari baje gukora imyigaragambyo aho akorera. Nk’uko televiziyo ya leta yabitangaje, basabaga kongererwa umushara.

Uyu muyobozi yavuze ko bagiranye amasezerano, ariko ntiyasobanuye ayo ari yo. Abasilikali kandi ngo basabaga minisitiri w’intebe no kuvugurura inzego z’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu n’uburyo boherezwa mu butumwa bw’akazi.

Televiziyo ntiyerekanya amashushyo y’abasilikali bajya kwa minisitiri w’intebe. Ahubwo abaturage b’Addis Abeba batangaje ko Internet yari yahagaze nk’amasaha atatu nyuma ya saa sita. Televiziyo yabisobanuye ivuga ko Internet yahagaritswe mu rwego rwo gukumira amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Akimara kugera ku butegetsi mu kwezi kwa kane gushize, mu byo Abiy Ahmed yashyize kuri gahunda ya vuba harimo kuvugurura inzego z’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG