Uko wahagera

Rwanda: Victoire Ingabire Yaba Agira Asubizwe mu Buroko?


 Victoire Ingabire
Victoire Ingabire

Umunyapolitiki w’umunyarwanda, Madame Ingabire Victiore, ugiye kumara hafi ukwezi afunguwe kuri uno wa kabiri yahamagajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, kwisobanura.

Mu itangazo urwo rwego rwashize ahabona rwasobanuye ko ubugenzacyaha bwifuzaga kuganira na Madame Ingabire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimuvugwaho bishobora gufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Muri iryo tangazo, uru rwego rwavuze ko rwibukije Madame Ingabire ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Itangazo rya RIB rikomeza rivugako Victoire Ingabire yabasobanuriye ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko, cyangwa kugirwa inama mbi.

Uru rwego ruvuga ko Ingabire yemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko, ndetse abwira RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa, cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.

Urwego rwa RIB ruvuga ko Ingabire yababwiye ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda, muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko Madame Ingabire Victoire yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko.

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kuvugana na Ingabire Victoire kuri ibi urwego rw’ubugenzacyaha buvuga bumvikanyeho. Cyakora twabashije kwandikira umuvugizi we ubutumwa bugufi, ntiyagira icyo asubiza ku butumwa bugufi twamuhaye.

Kuva uyu munyapolitike utavuga rumwe na Leta yafungurwa, yakunze kumvikana mu bitangazamakuru asabira abandi bagenzi be kuba Barekurwa.

Iri hamagazwa rya Madame Ingabire ribaye nyuma gato y’uko bitangajwe ko Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, yaba yatorotse Gereza ya Mpanga yubatse mu karere ka Nyanza.

Gusa, Visi-perezida wa kabiri w’ishyaka FDU-Inkingi, bwana Justin Bahunga uba mu Bwongereza, kuwa mbere yari yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Boniface Twagirimana yaba yazimijwe, kandi ko ari inshingano za Leta y’u Rwanda zo gusobanura aho aherereye kuko ari yo yari ishinzwe uburinzi bwe muri gereza ya Mpanga.

Bwana Bahunga kandi yumvikanishije ko umntu uvugwa ko yaba yaratorokanye na bwana Twagirimana ari uwo ubuyobozi bwa gereza bwari bwamwometseho, babana mu cyumba kimwe, mu buryo ishyaka ritashize amakenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG