Uko wahagera

Rwanda: Twagirimana wa FDU Inkingi Yaba Aherereye He?


Bamwe mu bayoboke ba FDU-Inkingi bafunze
Bamwe mu bayoboke ba FDU-Inkingi bafunze

Urwego rw'amagereza mu Rwanda ruravuga ko Bwana Boniface Twagirimana Visi Perezida wa Mbere w'ishyaka FDU Inkingi yaba yatorotse gereza.Urwego rw'amagereza ruravuga ko we n'undi mufungwa buriye igipangu cya gereza. Gusa ishyaka abarizwamo ryo ntiryemeranya n'ibivugwa.

Amakuru y’itoroka rya Bwana Boniface Twagirimana Visi Prezida wa Mbere w’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ayo makuru aravuga ko Bwana Twagirimana yaba yatorotse gereza ya Mpanga iri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ari kumwe na mugenzi we Bwana Aimable Murenzi mu gicuku cyo ku Cyumweru cyashize.

Bwana Boniface Twagirimana areganwa n’abandi barwanashyaka umunani barimo n’abayobozi b’ishyaka. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Bwana Twagirimana amakuru y’itoroka rye amenyekanye nyuma y’igihe gito ari bwo yimuriwe muri gereza ya Mpanga avanywe muri gereza ya Mageragere iri I Kigali mu Rwanda. Yari akiburana atarakatirwa n’inkiko. Ni mugihe uwo bivugwa ko batorokanye bwana Aimable Murenzi we ngo yari amaze imyaka 11 afunzwe ku gifungo cya burundu yari yarakatiwe n’inkiko.

Avugana na Radiyo Ijwi ry’Amerika Bwana Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’amagereza yemeje ko amakuru y’itoroka rya Bwana Twagirimana na mugenzi we ari ukuri koko. Yatubwiye ko yari mu nama y’umutekano kandi ko yaribuyitindemo avuga ko byaba byiza ko twakoresha amakuru yahaye ibindi bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru Ukwezi.com cyandikirwa kuri internet kiravuga ko umuvugizi w’urwego rw’amagereza yagitangarije ko aba bagabo bombi batorotse gereza ya Mpanga.

Twagirimana na bagenzi be 8 baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Batawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda 2017. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki byacuzwe n’ubutegetsi mu mugambi wo kwikiza abatavuga rumwe na bwo.

Kuva Prezida w’ishyaka FDU Inkingi yafungurwa hagati mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka kubw’imbabazi z’umukuru w’igihugu Paul Kagame yari amaze kumvikana mu bihe bitandukanye asabira umwungirije gufungurwa n’abandi barwanashyaka ndetse n’abandi banyapolitiki.

Mu mwaka ushize kandi ni bwo humvikanye andi makuru ko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’abandi bafungwa batatu batorotse gereza ya Mpanga. Hakomeza kwibazwa impamvu iyi gereza ya Mpanga irinzwe bikomeye yakomeza kuvugwamo itoroka rya hato na hato ry’abafungwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG