Uko wahagera

Amatora yo muri Kameruni Ashobora Kugumishaho Paul Biya


Perezida Paul Biya asuhuza abayobozi ubwo yari ageze aho atorera ku ishuri ry'ibanze mu gace ka Bastos mu murwa mukuru Yaounde ku cyumweru tariki ya 7/10/2018.
Perezida Paul Biya asuhuza abayobozi ubwo yari ageze aho atorera ku ishuri ry'ibanze mu gace ka Bastos mu murwa mukuru Yaounde ku cyumweru tariki ya 7/10/2018.

Mu matora ya perezida wa repubulika yabaye muri Kameruni kuri iki cyumweru, yaranzwe n’akaduruvayo katejwe n’inyeshyamba zivuga ko zirwanira abaturage bakoresha ururimi rw’icyongereza bivumbuye kuri leta ya Perezida Paul Biya.

Mu karere ka Bamenda imodoka y’abacunga umutekano yaguye mu gico cy’inyeshyamba zikomeretsa bamwe mu bari mu bari bayirimo.

N’ubwo ibyo byose byabaye ariko, ntibibuza umukambwe w’imyaka 85 Perezida Paul Biya umaze imyaka 36 ku ntebe y’ubutegetsi, kuba ari we uhabwa amahirwe yo kwanikira abandi bakandida barindwi bari bahanganye nawe. Ibyo bizatuma Paul Biya yegukana manda ya karindwi ku ntebe y’ubutegetsi nta nkomyi.

Mu ijambo yavuze nyuma y’amatora, Paul Biya ntiyigeze atungutsa iby’akaduruvayo katewe n’inyeshyamba. Ahubwo yibukije ko muri manda ye iheruka, ubukungu bwazamutse cyane kubera ibikomoka kuri peteroli n’ibihingwa ngengabukungu. Gusa, abaturage bagera kuri kimwe cya kabiri biberaho mu bukene bwo mu cyiciro cy’abatindi nyakujya.

Mu kwiyamamaza kwe perezida Paul Biya ntiyigeze akandagiza ikirenge mu turere tubamo abaturage bavuga icyongereza mu majyaruguru y’igihugu.

Mu gihe perezida Paul Biya yaba yegukanye intsinzi azaguma ku ntebe y’ubutegetsi mu gihe cy’indi myaka irindwi yazamugeza ku myaka 43 ku buyobozi mu gihe Imana yaba ikimutije ubuzima, icyo gihe Prezida Paul Biya yazaba yujuje imyaka 92 y’amavuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG