Uko wahagera

Uburundi Bwanze Kwemeza Iperereza muri Birimaniya


Amafoto yafatiwe mu ndege yerekana amazu y'abaturage ba Rohingya muri Birimaniya
Amafoto yafatiwe mu ndege yerekana amazu y'abaturage ba Rohingya muri Birimaniya

Inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU uyu munsi yemeje gushyiraho itsinda ry’abahanga bazashakisha ibimenyetso ku bwicanyi mu gihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa Birmania. By’umwihariko, abo bahanga bagomba kureba niba haba harabaye jenoside no gutegura amadosiye ashobora kujya mu nkiko.

Umushinga w’umwanzuro wo kwemeza iri tsinda ry’abahanga watanzwe n’Ubulayi bwunze ubumwe n’Umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abayisilamu (OCI). Ku bihugu bigize Inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, 35 byawemeje. Birindwi byifashe. Bitatu, Uburundi, Filipine, n'Ubushinwa byatoye “OYA.”

Mu kwezi kwa munani gushize, abandi bahanga batumwe na ONU gukora anketi ku rugomo rukorerwa Abayisilamu b’Abaturage ba Rohingya bo muri Myanmar. Mu cyegeranyo cyabo, barega igisilikali cya leta ko kibakorera jenoside. Basabye ko umugaba w’ingabo za Myanmar, General Min Aung Hlaing, n’abandi ba General batanu bashyikirizwa inkiko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG