Uko wahagera

Burkina Faso: Abasilikali Barenga 20 Bishwe n’Intagondwa mu Kwezi Kumwe


Abasirikare ba Burkina Faso bari mu myimenyerezo hamwe n'ababigisha baturuka Australiya hafi ya Ouagadougu muri Burkina Faso, itariki 13/04/2018.
Abasirikare ba Burkina Faso bari mu myimenyerezo hamwe n'ababigisha baturuka Australiya hafi ya Ouagadougu muri Burkina Faso, itariki 13/04/2018.

Uyu munsi, abasilikali umunani bishwe n’igisasu cyaturikije imodoka barimo igikandagiye, mu ntara ya Soum, mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré yoherereje ubutumwa bw’akababaro ingabo z’igihugu, n’imiryango y’abasilikali bapfuye. Yavuze ko ibitero nka biriya bitazigera bibaca intege zo kurengera ubusugire bw’igihugu.

Burkina Faso ihana imbibe na Mali na Niger, ibihugu bibili bimaze imyaka itatu bihanganye n’intambara y’intagondwa.

Igitero cy’uyu munsi gikurikiye ikindi cyahitanye abajandarume batatu ku cyumweru gishize muri iriya ntara ya Soum. Intagondwa zashimuse kandi abantu batatu bakorera ikigo gicukura zahabu: Umuhinde, Umunyafrika y’Epfo, n’umwenegihugu cya Burkina Faso.

Mu burasirazuba bwa Burkina Faso, abasilikali 13 nabo bahitanywe n’ibisasu byaturikije imodoka zabo mu kwezi kwa munani gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG