Uko wahagera

Etiyopiya na Eritereya Byizihirije Umwaka Mushya Hamwe


Etiyopiya na Eritereya bafunguye imipaka yabo yo ku butaka yari imaze imyaka 20 ifunze. Imihango yayobowe na minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, na Perezida Isaias Afwerki wa Eritereya, ahantu habili hatandukanye ku mbibi. Ahitwa Debay Sima-Burre, n’ahitwa Serha-Zalambesa.

Umubano hagati y’ibihugu byombi watangiye kuba mwiza Abiy Ahmed akigera ku butegetsi. Yabanje gutangaza, mu kwezi kwa gatandatu gushize, ko Etiyopiya igiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo kurangiza intambara ku mipaka, yahitanye abantu bagera ku bihumbi 70. Bashyize umukono kuri aya masezerano mu mwaka w’2000, ariko ntiyubahirizwa.

Nyuma yo kubahiriza aya masezerano, ibihugu byombi byafunguye ambasade zabyo, ingendo z’indege, n’imirongo ya telefoni. Eritereya yahoze ari intara ya Etiyopiya. Yayiyomoyeho, ibona ubwigenge mu 1993.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG