Uko wahagera

Kwibuka Abazize Ibitero by'Iterabwoba muri Amerika


Ahahoze iminara yagabweho ibitero ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu mwaka w'2001.
Ahahoze iminara yagabweho ibitero ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu mwaka w'2001.

Ku munsi w’ejo wa kabiri abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bazibuka ku nshuro ya 17 ibitero by’iterabwoba byayibasiye ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa cyenda mu mwaka w’2001. Byahitanye abantu barenga ibihumbi bitatu.

Ibiro bya Perezida w'Amerika byemeje iminsi ibiri y’amasengesho ku gihugu cyose, hazirikanwa abaguye muri ibyo bitero guhera ku itariki ya 7 kugera ku ya 9 z’uku kwezi.

Mu mujyi wa New York, biteganijwe ko abantu benshi bazahurira kuri "World Trade Center" ahahoze inyubako ndende zagonzwe n’indege zayobejwe n’ibyihebe.

Ibyihebe bigera kuri 19 byakomokaga mu mutwe wa Al-Qaida ni byo byari byihishe inyuma y’ibyo bitero by’indege byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo nyuma y’ibitero by’abayapani mu ntambara ya kabiri y’isi mu mwaka w’1944.

Uwari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2001, George W. Bush, yahise atangiza intambara igamije guhangana n’iterabwoba ku isi, hagabwa ibitero ku bihugu byari bishyigikiye iterabwoba nka Afuganistani na Iraki.

Kuri ubu abenshi mu barokotse ibyo bitero kimwe n’abatakaje ababo kuri uwo munsi batangije umuryango witwa "Voices of September 11", ufasha imiryango y’abatakaje ababo muri ibyo bitero by’iterabwoba, kimwe n’abandi bantu baba barokotse ibitero by’iterabwoba hirya no hino ku isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG