Uko wahagera

Ideni Ubushinwa Bukuriraho Afurika Rivuze Iki?


Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa
Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yemereye ibihugu bimwe na bimwe kubikuriraho imyenda bifitiye Ubushinwa. Yabitangarije mu nama yahuje Afrika n’Ubushinwa i Beijing.

Gyude Moore, wigeze kuba minisitiri w’ibikorwa remezo muri Liberia, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko umwenda rusange wose w’Afrika ugera ku madolari miliyari ibihumbi bitandatu (trillion esheshatu). Amenshi yayagurijwe na Banki y’isi yose, Ikigega mpuzamahanga cy’imali, n’umuryango w’ibihugu witwa Club de Paris. Umwenda Afrika ifitiye Ubushinwa, nk’uko Moore yabisobanuye, ntarenze 2% y’umwenda wose rusange. Umuntu agereranije, ni ukuvuga ko Ubushinwa bwagurije ibihugu by’Afrika amadolari agera kuri miliyari 120.

Kuri Gyude Moore, biragoye kumenya inyungu ibihugu by’Afrika bizakura muri ariya masezerano ya Perezida Xi Jinping kuko bitaramenyekana niba Ubushinwa buzapfa kuyinagura gusa nta bindi busabye.

Ababikurikiranira hafi, batanga urugero rwa Sri Lanka. Ubushinwa bwayikuyeho imyenda yose, ariko bwigarurira icyambu cya mbere cya Sri Lanka cyitwa Hambantota, n’ubutaka bunini cyane bugikikije. Bakibaza rero aho bihurira n’ubusugire bw’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG