Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, ari mu ruzinduko i Islamabad muri Pakistani. Uyu munsi yabonanye na mugenzi we Shah Mehmood Qureshi.
Inama irangiye, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistani yatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi uheze ku buce. Ati: “Minisitiri Qureshi yabwiye mugenzi we Pompeo, kandi abishimangira, ko bakwiye kuzura ubwumvikane n’ubwubahane, ariko ko inyungu za Pakistani ari zo zigomba kuba ku isonga ya byose.”
Mu ntumwa zaherekeje Pompeo harimo umugaba w’ingabo zose za Leta zunze ubumwe z’Amerika, General Joseph Dunford. Bagomba no kubonana n’umuyobozi w’igisilikali cya Pakistani, General Qamar Javed Bajwa. Mike Pompeo yatangaje, ati: “Dukeneye cyane ko Pakistani idufasha mu nzira y’ubwiyunge dushaka muri Afghanistani.”
Leta zunze ubumwe z’Amerika irega Pakistani ko ari indiri y’abayobozi b’inyeshyamba zo muri Afghanistani, ariko Pakistani ihora ibihakana. Amerika imaze guhagarika inkunga y’amadolari miliyoni 800 yari igenewe igisilikali cya Pakistani. Imyitozo n’inyigisho Amerika yahaga kandi abasilikali bakuru ba Pakistani nayo yarahagaze.
Facebook Forum