Uko wahagera

Angela Merkel Yarangije Urugendo muri Afurika


Angela Merkel yakiwe n'icegera ca prezida wa Ghana Mahamudu Bawumia
Angela Merkel yakiwe n'icegera ca prezida wa Ghana Mahamudu Bawumia

Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel yanyuze mu bihugu bitatu by’Afurika aho yari agamije kuganira ku ngingo z’uburyo abimukira binjira mu Burayi mu buryo budakurikije amategeko bakumirwa.

Ariko kandi urwo ruzinduko rwa Angela Merkel rwari rugamije no kwiga ku zindi ngingo zirimo uruhare rw’Ubushinwa bukomeje kwiganza muri Afurika, ubwiganze bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bugenda burushaho kuyoyoka, n’igikomere cyatewe n’iyicarubozo ryakorewe abaturage ba Namibiya mu myaka 100 ishize rikozwe n’abakoloni b’abadage.

Impuguke mu by’umutekano, Jakkie Cilliers, avuga ko urugendo rw’Angela Merkel ruje rukurikira urwa perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Ministre w’intebe w’Ubwongereza Theresa May mu rwego rwo guhangana n’impamvu zituma ubwiyongere bw’abimukira bajya ku mugabane w’Uburayi mu buryo budakurikije amategeko barushaho kwiyongera. Hari kandi n’imitwe y’iterabwoba irushaho kwiyongera mu burengerazuba bw’Afrika.

Angela Merkel yagiriye uruzinduko rwe mu bihugu bya Senegali, Ghana na Nigeriya rwari rugamije kongera imbaraga mu bufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG