Uko wahagera

Rwanda: Umusore Yaraye Yishwe Akekwaho Ubujura


Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Lt Colonel Munyengango Innocent
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Lt Colonel Munyengango Innocent

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda aremeza ko abasirikare bari ku irondo n’ijoro, baraye barashe umusore kugeza ubu utaramenyekana umwirondoro we.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel Munyengango, yemeje aya makuru, avuga ko abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo barinda uruganda rwahoze rukora ibiringiti rw’uwitwa Mironko Francois Xavier, batabarije abasirikare bari ku irondo babonye ko batewe n’abantu bitwaje intwaro. Yemeje ko abo bari baje kwiba uru ruganda bagerageje kurwanya inzego z’umutekano ari byo byatumye abasirikare birwanaho.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG