Uko wahagera

Nyuma yo gusubiramo ibarura ryose ry’amajwi, komisiyo y’igihugu y’amatora ya Iraq yatangaje uyu munsi ko ishyaka rya Muqtada al-Sadr n’ayo bafatanije ari bo batsinze amatora y’abadepite n’intebe 54.

Amatora yabaye mu kwezi kwa gatandatu gushize. Impande zitandukanye zanenze ibarura ry’amajwi, noneho komisiyo ifata icyemezo cyo gusubira mu ibarura ryose.

Muqtada al-Sadr, umwigisha w’umu-Shiite, rimwe mu mashami ya Islam, ayobora ishyaka ryitwa Mouvement Sadr n’umutwe witwara gisilikali witwa Saraya al-Salam. Kubera kuba uwa mbere mu matora, azagira uruhare runini muri guverinoma nshya.

Uwa kabili mu majwi ni umutwe witwa Alliance Fatah ufashwa na Irani n’intebe 48. Naho ishyaka rya minisitiri w’intebe ucyuye igihe, Haider al-Abadi, n’ayo bafatanije, baza ku mwanya wa gatatu n’intebe 42.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG