Uko wahagera

Rwanda: Ikararita y'Ikoranabuhanga ku Bunguruza Abagenzi kuri Moto


Ikarata Motard

Mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa ikarita y'ikoranabuhanga ku batwara abagenzi kuri moto bazwi nk'abamotari. Ni ikarita ibumbatiye umwirondoro w'utwaye abagenzi kuri moto. Impamvu y'iyo karita ababishinzwe baremeza ko igamije gukumira bimwe mu byaha bikunzwe gukorwa n'abatwara abagenzi kuri moto.

Ni ikarita ubutegetsi buvuga ko ije gukumira bimwe mu byaha byakunze gukorwa n’ababarizwa muri uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto nk’uko Bwana Daniel Ngarambe Prezida w’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda abisobanura.

Umwihariko w’iyi karita ibumbatiye umwirondoro wose w’uzaba ayitunze.Agihura n’abashinzwe imyitwarire y’abamotari akayikoza ku mashine azajya ahita amubona wese.

Uretse kuyitunga nk’icyangombwa, iyi karita ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bamotari, noneho ngo ishobora kuzabafasha kubona inyungu ku misanzu yabo mu bihe bitandukanye yakunze kurigiswa n’ababakuriye.

Ubutegetsi bugasobanura ko umumotari uzaba atunze iyi karita aho azajya agurira essence y’ikinyabiziga na bwo azajya abiboneramo inyungu kubera ubwumvikane buzabaho hagati y’abamotari n’abacuruza ibikomoka kuri peteroli.

Gutunga iyi karita birasaba kuba uyikeneye agomba kuba afite uruhusa rumwemerera gutwara ikinyabiziga ndetse n’indangamuntu. Bivuze ko bizagorana kuzongera kubona muri uyu mwuga abawukoreramo mu buryo bw’uburiganya bazwi nk’abamamyi. Aba ngo bari mu biba abanyamahanga bagana u Rwanda bagasiga icyasha abamotari n’igihugu muri rusange.

Bwana Charles Rusimbi, umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibyo gushakira urubyiruko imirimo yibukije abatwara abagenzi kuri moto ko bagomba gukomeza gusigasira isura y’umujyi mu ruhando mpuzamahanga.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto iyi karita bategekwa gutunga barayumva mu buryo butandukanye. Hari abasanga ari uburyo bwiza bwo guhesha agaciro umwuga wabo abandi bagasanga ari uburyo bwiza ubutegetsi bwahisemo bwo gukusanya imisanzu yabo.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika Bwana Ngarambe, perezida w’ihuriro ry’bamotari mu Rwanda yemeje ko uretse kugenekereza bakavuga ko muri Kigali habarizwa abamotari 12000 naho ubundi ngo umubare wa nyawo ntibawuzi. Bivuze rero ko bitewe n’uburyo ibihano bigiye gukazwa ku muntu utazatunga iyo karita bizaba umwanya mwiza wo kumenya buri umwe uri muri aka kazi.

Iyi gahunda izakomereza no mu zindi ntara zose z’igihugu. Ni mu gihe igenekereza rigaragaza ko mu Rwanda haba hari abamotari 45000.

Ikiguzi cy’iyi karita ni 2000 by’amafaranga kuri buri munyamuryango. Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali abashobora kuyibona batanze ibyangombwa ni 4500. Umunsi ntarengwa kuba buri wese yayibonye ni kuwa Mbere utaha tariki 13/08.

Mu bihe bitandukanye byakunze kuvugwa ko mu bamotari n’abakora ubucuruzi bwo mu kajagari buzwi nk’abazunguzayi, igihe byakorwa mu kavuyo ufatwa nk’umwanzi ashobora kuhabonera icyuho. Iri koranabuhanga rero rigamije ahanini gukumira ibyo byose ukurikije uko bisobanurwa.

Igipolisi cyibukije ko ufatirwa moto kubera kutuzuza amategeko n’amabwiriza ukwezi kugashira atarajya kwishyura itezwa cyamunara. Ni ingingo ikomeje guteza inkeke bamwe mu bamotari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG