Uko wahagera

Mwenedata Yashyinze Ishyaka Ritavugarumwe na Kigali


Gilbert Mwenedata, umunyapolitike utavugarumwe na leta y'u Rwanda
Gilbert Mwenedata, umunyapolitike utavugarumwe na leta y'u Rwanda

Umunyapolitike Gilbert Mwenedata wagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’umwaka ushize mu Rwanda, amaze gushinga ishyaka.

Mu itangazo yashyize ahagaragara Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi uyu munyapolitike avuga ko atangije ishyaka rishya rya politike ryiswe Urunana rw’Abanyarwanda bagamije Kwimakaza Demokarasi. Mu Magambo ahinnye ryiswe IPAD-Rwanda

Mwenedata avuga ko asanga igihe kigeze ngo abakuru n’abato
bakunda ukuri n’amahoro, bahuza urunana maze bakubaka igihugu kigendera ku mategeko kandi gishingiye ku nzego
z’ubutegetsi zigenga aho abenegihugu bose bareshya imbere y’amategeko, bagasaranganya ibyiza by’igihugu, ntawe uhezwa.

Memorandumu yo gutangiza ishyaka rashyizwe ahagaragara igaragaramo ingingo 20 zisobanura impamvu yo gushyinga ishyaka.

Muri zo harimo ko “Rije gufatanya n’abandi Banyarwanda gushakira umuti uhamye kandi urambye ibibazo by’imibereho myiza; ibibazo by’ubutabera; ibibazo by’amacakubiri n’ubusumbane ; ibibazo by’ubuhunzi; akarengane; ikimenyane n’umururumba, kimwe no kubuzwa uburenganzira bw’ibanze.

Mu ntego zaryo z’ingenzi, iryo shyaka rivuga ko harimo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, guharanira amahoro n’umutekano nyabyo, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango-nyarwanda, guteza imbere ubukungu n’iterambere bisaranganijwe, kuzahura no kubaka uburezi buhamye hamwen’imibereho myiza kuri buri wese.

Mu mwaka wa 2013, Mwenedata yiyamamaje nk'umukandida wigenga mu matora y’abadepite ariko ntiyatowe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG