Uko wahagera

Perezida Trump Aratera Ubwoba ko Yafunga Guverinoma


Perezida Donald Trumo
Perezida Donald Trumo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yakangishije inteko ishinga amategeko ko ashobora guhagarika ibikorwa bya guverinoma mu gihe hatakwemezwa ingengo y’imari yo kubaka urukuta hagati y’igihugu cya Mexique n’Amerika.

Uyu muyobozi yasabye abatavuga rumwe na we bo mu ishyaka ry’abademokarate ko basabwa kumushyigikira mu mugambi we nta yandi mananiza. Ariko no mu ishyaka rye ry’abarepubulika, hari igice kidashyigikiye uwo mugambi we. Abenshi muri bo bamwibasira bamushinja gutakaza umwanya ku bidafitiye akamaro igihugu, ahubwo niyitirira kenshi ibyagezweho mu bukungu n’uwo yasimbuye Barack Obama.

Mu gihe Perezida Trump yiyamamazaga yari yijeje abamutoye ko azubaka urukuta mu rwego rwo gukumira abimukira, aho agereye ku butegetsi yasabye inteko ko yakemeza ingengo y’imari ya miliyari 20 z’amadollari kugira ngo asoze umugambi we, ariko inteko yateye igitekerezo cye utwatsi imwemerera ko yamuha miliyari 1,5 y’amadollari. Ayo mafaranga nayo akaba yakoreshwa mu gucunga umutekano wo ku mupaka.

Hagati aho prezida Trump akomeje kwibasira abimukira binjira muri Amerika mu nzira zitemewe n’amategeko, abaha integuza ko uko byagenda kose bazabigiriramo ingaruka zikomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG