Uko wahagera

OIM Irafasha Abimukira muri Sahara


Abimukira berekeza mu bugararwa bwo mu gisagara ca Agadez, muri Nijeri, bagiye muri Libiya, itariki 25/05/2015.
Abimukira berekeza mu bugararwa bwo mu gisagara ca Agadez, muri Nijeri, bagiye muri Libiya, itariki 25/05/2015.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, Organisation Internationale des Migrations-OIM, yafashije gusubira iwabo ku bushake bwabo abimukira barenga ibihumbi icumi bo mu bihugu icumi byo muri Afrika y’uburengerazuba. Yagiye ibatoragura mu butayu bwa Sahara ku butaka bw’igihugu cya Niger.

OIM ivuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko ibyo yagezeho mu gice cy’umwaka bisumba iby’umwaka ushize wose. Mu 2017, OIM yatahuye abimukira ibihumbi birindwi bari batakaye mu butayu bwa Sahara.

Aba bimukira baba bakururwa n’ibihugu bikize kuri peteroli, nka Libya cyangwa Algeria, bizera kubonamo akazi, noneho bagera mu butayu bakazimira. OIM ibafasha ikoresheje indege na za bisi. Iyo ibahambirira n’agafashanyo k’amafaranga ashobora kubafasha gutangira ubuzima bushyashya iyo bageze iwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG