Uko wahagera

Isiraheli Yahanuye Indege ya Siriya


Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyahanuye indege y’intambara ya Siriya uyu munsi kuwa kabiri imaze kwinjira mu kirere cya Isiraheli.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na deparitema y’ingabo ya Isiraheli ryavuze ko igisilikare cyarashe misile ebyiri zo kurinda ubusugire bw'igihugu kuri iyo ndege y’intambara, imaze kwambuka muri Isiraheli.

Iyo deparitema ivuga ko iyo ndege yakomeje gucungwa kugera igeza yinjiye mu bilometero bigera kuri bibiri mu kirere cya Isiraheli.

Radiyo ya gisilikare yatangaje ko iyo ndege yarasiwe mu gice cyigaruriwe cya Golan Heights, ariko ko ishobora kuba yahanukiye mu gice cyo ku mupaka kigenzurwa na Siriya. Iyo radiyo ya gisilikare ya Isiraheli, yavuze ko ntawe uramenya uko byagendekeye umuderevu w’iyo ndege ya gisilikare ya Siriya.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Siriya byavuze ko iyo ndege yari yibasiwe mu mukwabu wakozwe mu kirere cya Siriya.

Tubibutse ko Isiraheli yafashe akarere ka Golan Heights ikambuye Siriya mu mwaka w’1967. Imyaka ibiri nyuma y'aho, ONU yoherejeyo ingabo zo kubungabunga umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG