Uko wahagera

Umwuka Mubi Ukomeje Kwiyongera Muri Zimbabwe


Nelson Chamisa na Emmerson Mnangagwa nibo bari ku isonga ry'abiyamamariza kuyobora Zimbabwe
Nelson Chamisa na Emmerson Mnangagwa nibo bari ku isonga ry'abiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu biraburira ku byerekeye umwuka mubi wiyongera, mu gihe itora rya perezida n’iry’abadepite ryegereje muri Zimbabwe.

Iryo shami rya ONU riranasaba guverinema n’impande zose ziri muri politiki gukora ku buryo amatora azaba mu mahoro.

Amatora yo kw’italiki ya 30 y’uku kwezi kwa karindwi azaba ari aya mbere muri Zimbabwe kuva uwahoze ari perezida, Robert Mugabe ategetswe gusezera ku butegetsi mu kwezi kwa 11 nyuma y’imyaka 37.

Urugomo rwari rushyigikiwe na guverinema rwakunze kuboneka mu matora mu myaka Mugabe yari ku buyobozi, ntirwagaragaye cyane muri iki gihe abakandida bakomeje kwiyamamaza.

Umuvugizi w’ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu, Liz Throssel, avuga ko ibyo bitanga icyizere kubona ibiterane bya politiki n’imyigaragambyo biba mu mahoro mu murwa mukuru Harare.

Ikindi bavuga ko gitanga icyezere ni uburyo sosiyete sivili ibona ko ibintu bizagenda neza.

Uyu muvugizi icyakora avuga ko ONU ihangayikishwa n’amakuru aturuka mu bice bimwe by’icyaro, aho abatora bashyirwaho igitsure, bakangishwa urugomo, batotezwa, bashyirwaho ingufu nko gutegekwa kujya mu nama za politiki.

Abategetsi mu biro by’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, bavuga ko urugomo, n’ubundi buryo bwose bwo gutera ubwoba nta mwanya bifite, mu cyagombye kuba itora rifitiwe icyizere, ryisanzuye, aho buri Munyazimbabwe wese azirana n’ubwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG