Uko wahagera

U Rwanda n'Ubuhinde mu Masezerano y'Ubufatanye mu Iterambere


India VP visit to Rwanda
India VP visit to Rwanda

Igihu cy'Ubuhindi kuri uyu wa mbere cyaraye gisinyanye n'igihugu cy'u Rwanda amasezerano umunani y'ubufatanye mu nzego zitandukanye. Hari mu ruzinduko Nalendra Modis, minisitiri w'intebe w'Ubuhindi yagiriraga mu Rwanda mu gihe cy'iminsi ibiri. Ayo masezerano agamije kwihutisha iterambere ku bihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho imikono ku bihugu byombi uko ari umunani arimo amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, ubuhinzi n’ubworozi no mu guteza imbere icyanya cyahariwe inganda n’ayandi.

Muri aya masezerano yashyizweho imikono ku bihugu by’u Rwanda n’igihugu cy’Ubuhindi amasezerano arebana n’ikoranabuhanga mu buhinzi ahagaze ku gaciro ka miliyoni 100 z’amadolari y’Abanyamerika ni cyo kimwe n’amasezerano yo guteza imbere icyanya cyahariwe inganda nayo ahagaze ku gaciro ka miliyoni 100 z’amadolari y’Abanyamerika.

Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye iby’aya masezerano ndetse n’imibano y’ibihugu byombi isanzweho avuga ko yabanje kugirana na ministre w’intebe w’ubuhinde ibiganiro byiza ku mibanire y’ibihugu byombi, ku karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Prezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi hari byinshi bihuriyeho birimo nko guteza imbere abaturage.

Prezida Kagame mu ijambo rye yashimiye Nalendra Modis ministre w’intebe w’Ubuhinde ku mpano y’inka 200 yatanze muri Gahunda ya gira inka Munyarwanda, imwe mu zifatwa nka nkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Narendra Modis na we yashimye u Rwanda ku rugwiro bamwakirije anashima intambwe u Rwanda rugezeho rwiteza imbere nyuma y’igihe gishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Ministre Modis na we arasanga aya masezerano y’ubufatanye ku bihugu byombi azarushaho kwihutisha iterambere. Yavuze ko nk’uko igihugu cye cyagiye kigira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ari na ko bizakomeza no mu gihe kizaza.

Ministre w’intebe w’Ubuhindi Nalendra Modis aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi mu gihe cy’iminsi ibiri, abisikana na Prezida w’Ubushinwa Xi JinPing na we wari mu Rwanda mu ruzinduko nk’uru.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ari kumwe na mugenzi we Prezida Paul Kagame kandi bazerekeza mu karere ka Bugesera gutanga inka 200 muri gahunda ya gir'inka nk’impano Ministre Modis yabageneye. Binateganyijwe ko azahura n’abashoramari b’abahinde baba mu Rwanda .

Ubuhinde busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu bikorwa by’ikoranabuhanga , Uburezi, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG