Uko wahagera

Intambara y'Amagambo Hagati y'Amerika na Irani


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yihanije Prezida wa Irani Hassan Rouhani kutazigera atera ubwoba igihugu cye. Ibyo Prezida Trump yabitangaje mu butumwa bugufi ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma gato y’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga we, Mike Pompeo, na we yari amaze kuvuga ijambo anegura abayobozi ba Irani.

Perezida Trump yagize ati: “Kuri Perezida Rouhani: Uramenye ntuzongere gukanga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukundi, bitihise muzabikuramo ingaruka mutigeze muhura nazo mu mateka. Ntabwo tukiri igihugu cyakangwa n’amagambo yanyu y’iterabwoba n’urupfu. Mutwitondere.”

Ahangaha Trump yasubizaga amagambo akarishye ya Rouhani aho nawe yihanangirizaga Trump agira ati: Ntugakinishe umurizo w’intare, nta kindi wabikuramo uretse kwicuza”.

Aho yakomeje agira ati: “Amerika igomba kwiyumvisha ko amahoro na Irani ari amahoro aruta andi yose kandi intambara na Irani na yo yaba ari intambara ya karahabutaka.”

Bwana Pompeo we yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itazigera iceceka imbere y’ibyo yise ibyaha ndengakamere, ubusahuzi, n’ihohotera bikorwa n’ubutegetsi bwa Irani. Yanayishinje gushyigikira iterabwoba no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’imiyoborere ishingiye ku mahame y’idini ya Isilamu mu bindi bihugu.

Pompeo yanavuze ko ikigo cya leta cy’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Broadcasting Board of Governors) kiri gushaka uko cyazafasha abaturage ba Irani bakabasha gukurikirana amakuru kuri Interneti, hakazanatangizwa gahunda y’amakuru mu rurimi rwumvwa n’abaturage ba Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG