Uko wahagera

Rwanda: Munyakazi Yakatiwe Imyaka 9 yo Gupfobya Jenoside Atakoze


Leopold Munyakazi
Leopold Munyakazi

Mu Rwanda, urugereko ruburanisha imanza Mpuzamahanga rwa Nyanza, rumaze gukuraho igifungo cya burundu cyari cyarahamijwe Leopold Munyakazi waregwaga ibyaha bya Jenoside. Cyakora rwamuhamije ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenocide rumuhanisha igifungo cy’imyaka 9.

Urukiko rwasobanuye ko abatangabuhamya bashinja Munyakazi bagiye bagaragaza kwivuguruza, ndetse no kudahuza imvugo kandi bavuga ikintu kimwe.

Uyu mucamanza avuga ko amategeko ateganya ko ugushidikanya mu rubanza birengera uregwa.

Iyi mpamvu ni nayo umucamanza yashingiyeho avuga ko ibyaha bitatu byaregwaga Munyakazi birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, n’icyaha cy’ubwicanyi bitamuhama. Umucamanza yavuze ariko ko Munyakazi ahamwa n’icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside. Yasobanuye ko yakoreye icyo cyaha muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho yigishaga muri Kaminuza.

Uyu mucamanza yasobanuye ko mu biganiro yatanze muri Kaminuza yigishagamo, Munyakazi yemeje ko ibyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi hagati y' abenegihugu ariko butakwitwa jenoside n'ubwo yemeraga ko bwari indengakamere.

Mu bisobanuro yatanze mu rukiko, Munyakazi yumvikanishije ko amagambo ye yayavuze nk'umushakashatsi ufite uburenganzira bwo kugaragaza uko abona ibyabaye mu Rwanda, ariko ko nta mugambi yari afite wo guhakana jenoside.

Urukiko rwo rusanga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo butaba impamvu yo gukora ibibuzwa n'amategeko.

N’ubwo Munyakazi yahanishijwe igifungo cy’imyaka 9, ku bavandimwe be bari mu cyumba cy’urukiko, basaga nk’aho Munyakazi agizwe umwere akaba arekuwe. Bagaragazaga ibyishimo bikomeye, ndetse bavuga ko mu kanya gato, bari bamaze kumenyesha imiryango yabo itabashije kugera ku rukiko.

Munyakazi wishimiye cyane ko akuweho icyaha cya Jenoside, ndetse akavuga ko abari baramugeretseho icyo yise ishyano bari bamuhemukiye. Yumvikanishije ko yiteguye kujurira kuko atishimiye igihano yahawe cy’imyaka 9. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ntawari waje mu isomwa ry’urubanza, ndetse Radiyo Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugisha umuvugizi warwo, ntiyabonetse kuri Telefone ye igendanwa.

Leopold Munyakazi ni umugabo w’imyaka 67. Yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2016 yoherejwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika bisabwe n'U Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo urukiko rwa Muhanga rwamuhanishije igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha yitaga ko ari ibicurano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG