Uko wahagera

Mali: Ubushyamirane Bushingiye ku Butaka n’Amazi Burimo Gufata Intera


FILE - Women crowd a well in the village of Kiral, near Goudoude Diobe in the Matam region of northeastern Senegal.
FILE - Women crowd a well in the village of Kiral, near Goudoude Diobe in the Matam region of northeastern Senegal.

Urugomo rwambukiranya amakomini mu bice by’intara ya Mopti muri Mali, rwatumye abasivili b’inzirakarengane bata ingo zabo.

Ibiro bya ONU byita ku burenganzira bwa muntu, biratangaza amakuru ahangayikishije y’urwo rugomo mu ntara ya Mopti rwagati. ONU ivuga ko abantu amagana bishwe muri aya mezi ashize, ubwo amoko yashyamiranye biturutse ku bibazo by’ubutaka n’amazi.

Urwo rugomo rumaze imyaka ibarirwa muri mirongo hagati y’aborozi bo mu bwoko bw’Abafulani, n’abahinzi b’ababambara n’abadogo, mu ntara ya Mopti. Cyakora umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Rubert Colville, avuga ko urugomo rwambukiranya amakomini, muri iki gihe rwafashe itera yihariye, ihangayikishije ko ibintu bishobora kuzarushaho kuba nabi.

Avuga ko mu byumweru bishize, umukozi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu muri Mali, yatanze amakuru y’aho abasivili bakuwe mu ngo zabo, bitewe n’uko bari bibasiwe ubwabo cyangwa, biturutse ku bwoko bwabo. Yavuze ko hari n’abibasirwaga nyuma y’ibitero ku bundi bwoko mu midugudu baturanye nayo.

Colville, avuga ko abasilikare b’amahoro ba ONU muri Mali, mu mutwe uzwi kw’izina rya MINUSMA, batanze amakuru ko abasivili batari munsi ya 289 bahitanywe n’urugomo kuva rutangiye mu mwaka ushize. Avuga ko abenshi biciwe i Mopti kuva mu kwezi kwa gatanu.

Imitwe ishingiye ku moko, yitana ba mwana kuba ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida, uri mu karere kuva mu mwaka wa 2012.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG