Uko wahagera

Rwanda: Batwitse Ibicuruzwa bya Lactalis Bifite Agaciro ka Miliyoni 50 z'Amafaranga


Ahari ihinguriro ry'amata y'abana mu Bufaransa

I Kigali mu Rwanda inzego zishinzwe ubuziranenge n'inzego z'ubuzima zaramukiye mu gikorwa cyo kubarura ibicuruzwa by'uruganda PICOT rwa Groupe Lactalis yo mu Bufuransa ngo bitwikwe kuko bikekwaho kutuzuza ubuziranenge. Ibyatwitswe ni amata y'ifu y'abana n'ibindi biribwa bifite agaciro ka miliyoni hafi 50 mu mafaranga y'u Rwanda.

Ni igikorwa cyari gihagarikiwe n’ubutegetsi ku bashinzwe ubuziranenge n’inzego z’ubuzima babigenzurana ubushishozi kugira ngo babitwike nta na kimwe giciye ku ruhande.

Imirimo yo kubibarura no gutwika bike muri ibyo irimbanije Mme Leocadie Niyonzima nyir’ibyo bicuruzwa yadutangarije ko Groupe Lactalis ikora ibyo bicuruzwa byiganjemo amata y’ifu ari yo ubwayo yafashe umwanzuro wo kubivana ku masoko hirya no hino ku isi kuko yasanze hari bimwe mu byakozwe bigasohoka bitujuje ubuziranenge.

Bwana Philipo Nzayire ukuriye ishami rigenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge aravuga ko gutwika ibi bicuruzwa byarokoye ubuzima bw’abashoboraga kubikoresha bikabagiraho ingaruka ariko na none bikagaragaza imikoranire myiza hagati y’inzego.

Ukurikije uko Mme Leocadie Niyonzima abibarura aravuga ko mu Rwanda honyine ibyatwitswe bifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 50 mu mafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe kandi no mu Burundi mu minsi yashize yemeza ko na ho yahatwikiye ibindi bicuruzwa bimwe n’ubu bwoko bingana na miliyoni hafi 70 mu mafaranga y’u Rwanda.

Icyakora akagumana icyizere ko we na bagenzi be bakorana na Groupe Lactalis bazasubizwa ibicuruzwa byatwitswe.

Aya mata y’ifu y’abana y’uruganda Picot rubarizwa muri Groupe Lactalis yo mu Bufuransa kimwe n’ibindi babitwitse nyuma y’itangazo minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yashyize ahagaragara mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka ribihagarika kongera gukoreshwa ku butaka bw’u Rwanda. Birakekwa ko byanduye agakoko ko mu bwoko bwa Salmonella Agona gashobora gutera uburwayi bukomeye.

N’ubwo yemeza ko ari mu bahawe ibaruwa na groupe Lactalis igaragaza ko ibicuruzwa we yari afite nta kibazo byari bifite, byabaye ngombwa ko na we yubahiriza amabwiriza avuga ko ibyakozwe byose kugeza ku itariki ya 31/12/2017 bivanwa ku isoko. Kugeza ubu rero Mme Niyonzima yemereye itangazamakuru ko abamuganaga baza kumurangurira bose yabagezeho akusanya ibicuruzwa bari baguze bakazategereza umwanzuro wa Groupe Lactalis.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG