Uko wahagera

Imodoka Iteranyirijwe mu Rwanda Yamuritswe


Perezida Paul Kagame atangiza uruganda ruzajya ruteranya imodoka za Volkswagen mu Rwanda
Perezida Paul Kagame atangiza uruganda ruzajya ruteranya imodoka za Volkswagen mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangijwe ibikorwa by’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen. Urwo ruganda ruzajya ruteranya imodoka zo mu bwoko bwa Volkswagen.

Umuhango wo gutangiza ibyo bikorwa wayobowe na Perezida Paul Kagame.

Ku ikubitiro, urwo ruganda ruzajya ruteranya imodoka 5,000 ku mwaka .

Izi modoka ni nazo zamuritswe aho uru ruganda rukorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Imodoka zamuritswe zizajya ziteranyirizwa mu Rwanda harimo V Polo -ni nayo igura make muzamurutswe uyu munsi.

Ubwo bwoko bw'imodoka buzajya bugurwa amadorali y’Amerika 23,000 ni ukuvuga asanga miliyoni 21 mu mafaranga y’u Rwanda.

Imodoka igura menshi mu zizateranyirizwa mu Rwanda ni V Teramont igura amadorali y’Amerika 48,000 ni ukuvuga asaga miliyoni 41 mu mafaranga y’u Rwanda.

Afungura urwo ruganda, Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze.

“Ni ukorohereza mu buryo budashidikanwaho ibihe bishya by'ubukungu u Rwanda rwinjiramo. Uru ruganda ruje gukemura byinshi kubigendanye n’ubukungu mu Rwanda. Ministre Uziel Ndagijimana, ushinzwe Imari mu Rwanda, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika bimwe byitezwe kuri uru ruganda.

Uru ruganda rurateganya kuzaha akazi abantu bari hagati ya 500 n'1,000 .

Kugeza ubu uru ruganda rwatangiye kumurika ku mugaragaro izi modoka, ndetse bakaba banakangurira abantu kuba baza gusura izi modoka.

Umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda Michaella Rugwizangoga, yavuze ko usibye kugurisha imodoka kubazifuza, hari n’izindi serivisi zirimo gukodesha imodoka ibigo bya leta n’ibyabikorera, bazashyiramo n’uburyo bwo gukora nka Taxi Voiture, umuntu akajya ayikodesha ku ma saha cyangwa ku munsi.

Yavuze ko umwaka utaha hazatangizwa uburyo bushya bwo gusangira imodoka; bwo bureba abaturage bose, aho umuntu azajya afata imodoka kuri sitasiyo ya Volkswagen akajya aho ashaka, yarangiza akaza kuyisiga kuri sitasiyo imwegereye.

Uru ruganda rwatangijwe, rwari rumaze umwaka rutegerejwe na benshi kuko abantu bumvaga ko ibiciro by’izi modoka bizaza byoroshye kuko zizaba zakorewe mu gihugu imbere.

Gusa benshi mu bari mu gikorwa cyo gutangiza uyu muhango, wasangaga bivugira ko izi modoka zizatungwa n'abari basanzwe bafite ubushobozi bwo kuzitumiza hanze.

Uru ruganda rwa Volkswagen rusanzwe rukorera muri Afrika y’epfo, Kenya na Nigeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG